← Itegeko ryose

UMUTWE WA MBERE: INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 2

Isobanura

Muri iri tegeko:

(a) “ikinyabiziga” bivuga ikintu cyose gikoreshwa mu gutwara abantu cyangwa ibintu mu muhanda cyangwa igikoresho cyose gihabwa imbaraga kugira ngo kigende mu muhanda;

(b) “impanuka yo mu muhanda” bivuga impanuka itagambiriwe kandi itunguranye ibereye mu muhanda, ihuriyemo ikinyabiziga kimwe cyangwa byinshi bigenda, bigateza umuntu ibikomere, ihungabana, ubumuga cyangwa urupfu, cyangwa bigateza kwangirika k’umutungo;

(c) “impanuka yo mu muhanda yapfiriyemo umuntu” bivuga impanuka yabereye mu muhanda kandi yapfiriyemo nibura umuntu umwe ikiba cyangwa agapfa mu gihe cy’iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi yabereyeho;

(d) “Minisitiri” bivuga Minisitiri ufite ikoreshwa ry’umuhanda mu nshingano;

(e) “umugenzacyaha” bivuga umukozi w’urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano ushinzwe kugenza ibyaha byerekeye ikoreshwa ry’umuhanda;

(f) “umuhanda” bivuga –

(i) inzira imwe cyangwa nyinshi zigendwamo n’ibinyabiziga zitandukanyijwe ku buryo bugaragara n’ubutaka, ubusumbane cyangwa umurongo urombereje;

(ii) aho ibinyabiziga bishobora guhagarikwa;

(iii) ibiraro;

(iv) cyangwa inzira n’utuyira.

(g) “umukozi ubifitiye ububasha” bivuga umupolisi uri mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda;

(h) “umuntu” bivuga umuntu ku giti cye, isosiyete y’ubucuruzi, amakoperative, ikigo cyangwa urundi rwego rufite ubuzimagatozi;

(i) “umuyobozi ubifitiye ububasha” bivuga umwofisiye w’ishami ry’urwego rufite kurinda umutekano wo mu muhanda mu nshingano, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rwa sitasiyo, ku rw’Akarere cyangwa ku rw’Intara n’abayobozi babo;

(j) “umuyobozi w’ikinyabiziga” bivuga umuntu utwaye ikinyabiziga mu muhanda.

Witegure ikizamini cy'uruhushya

Itegeko rikubwira amahame. Amasomo n'imyitozo bigufasha kuyashyira mu bikorwa.